Nyuma y’itangazo rya Umutoni Josiane witabiriye Miss Rwanda 2017 gusa bikaza kwanga agahita ajya kuba umunyamakuru kuri Tv10 watangaje ko asezeranye ku itangazamakuru.
ati:” Kuri mwese nshuti zanjye , nashakaga kubamenyesha ko uhereye ku itariki 27 Gashyantare 2023 ntakiri umwe mu bagize umuryango mugari wa Radio/Tv 10 kandi ni naho urugendo rwanjye nk’umunyamakuru ndusoreje “
“Abanyamakuru ,abafana n’abahanzi mwarakoze cyane gutuma uru rugendo nduryoherwa nishimiye ibihe byiza nagiranye namwe”
Byababaje abantu benshi harimo na Leandre Niyomugabo bakoranaga mu kiganiro The Link Up kuri Tv10.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Leandre yagize ati “Simbabajwe nuko ugiye ahubwo mbabajwe nuko uretse itangazamakuru gusa uri mu bantu nakoranye nabo bakampa ibyishimo. Ibyiza byose ma chry.”