in

Umukobwa wariye itike y’umusore ntamusure agiye kuyirutswa yongereho n’inyungu

Muri iyi minsi bimaze kuba nk’itegeko ndetse nk’ihame ko niba umukobwa agiye gusura umusore, agomba guhabwa itike kugira ngo amusure ndetse akenshi amafaranga y’itike akarenga akaba menshi.

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Kenya yagejejwe imbere y’urukiko azira kuba yarariye amafaranga y’umusore bari bumvikanye ko amusura hanyuma umukobwa agahita akuraho telephone ntiyaza.

Umusore yahise amugeza mu nkiko yitwaje n’ibimenyetso bya aho yamwoherereje amafaranga na message kuri Whatsapp igargaza ibyo bari bumvikanye ndetse n’inshuro yamuhamagaye akamubura.

Umukobwa yahise acakirwa agezwa imbere y’urukiko hakaba hategerejwe icyo urukiko ruzanzura kuri iki kirego uyu mukobwa arimo aregwamo.

Amafaranga yamuhaye ni 3,000ksh agera mu ibihumbi icumi by’amanyarwanda ndetse uyu musore akaba anifuza ayo impoza marira anagana na 25k ksh kubwo gutenguhwa n’umukobwa kari yari yiteguye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndarongora mbere ye”Umunyarwenya nyaxo yibasiye Sebu ndetse ahishura byinshi kuri Knowless

Breaking News: Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kwirikanwa yamaze gushimirwa mu ikipe yakiniraga