in

Umukobwa wari ikizungerezi anafite agatubutse yahindutse mayibobo.

Umukobwa witwa Suzy Perez wabaye icyamamare mu kubyina no mu mideli ndetse akaba yari umukobwa wifuzwaga na buri wese kubera ubwiza bwe kuri ubu asigaye yibera ku muhanda.

Suzy Perez yahoze ari umunyamideli akaba n’umubyinnyi kabuhariwe, mu myaka ya za 2000, yari ikirangirire yishyurwa n’ibyamamare kugira ngo agaragare mu ndirimbo zabo anasarura agatubutse mu kumurika imideli. Amafaranga yose yabonye yamupfiriye ubusa dore ko yanywaga inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge byinshi birangira ubwonko butokowe amera nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Suzy ukomoka muri Repubulika ya Dominikani, yimukiye muri Amerika afite inzozi zo kuba mu myidagaduro. Inzozi ze zaje kuba impamo aramamara aho amakuru avuga ko yifashishijwe mu ndirimbo zitandukanye za Jennifer Lopez, umuraperi P Diddy na Sean Combs n’abandi. Suzy kandi yaryamanaga n’abaherwe gusa akishyurwa akayabo ariko ntiyatekereje kubivamo ngo yiteze imbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alliah Cool yasubije abamushinje kwiyambika ubusa

Live: Rwanda 🇷🇼 vs Nigeria 🇳🇬 #africavolleychampionship