in

Umukobwa utwite yahawe urw’amenyo nyuma yo kugaragara aterera umusore ivi(AMAFOTO)

Umukobwa bigaragara ko atwite yahawe urwamenyo nyuma yo kugaragara aterera umusore ivi, ashaka kumwambika impeta ngo azamubere umugabo.

Mu bitangazamakuru no ku rubuga rwa Twitter, byakuruye impaka. Ikinyamakuru Afrikmag cyatangaje iyi nkuru, nticyatangaje amazina y’aba bombi n’inkomoko yabo. Abakoresha Twitter barimo BobCat berekanye uyu mukobwa watinyutse guterera ivi umusore mu gihe atwite, benshi bavuga ko ibyo uyu mugore yakoze bidakwiriye kuba byari kujya ku karubanda kandi atwite.

Umusore akibona ko umukobwa utwite bakundana amwambitse impeta, yagaragaye nk’umuntu ugize ikimwaro yifata ku munwa. Kuri Twitter, abakoresha interineti benshi bagaragaje ko batishimiye amahitamo y’uyu mukobwa, umwe yagize ati: “Ntiwari ukwiye gukora ibi, ugira ubwibone buke no kwiyubaha!”. Undi ati: “Nahitamo kwiruka inshuro 5 n’imodoka ifite ibiziga 18″

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore watereye ivi FOFO DANCER amennye isosi||Ibyabo birangiye nabi.

Mukobwa, waba wibaza impamvu umusore mukundana atagushyira mu rugo? Dore ibyo wakora.