in

Umukobwa ushaka kurongorwa niwe utanga inkwano! Abasore bo mu karere ka Rusizi babaye nk’idorari

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkungu hari imyitwarire idasanzwe, aho hari abakobwa bagumiwe baha amafaranga abasore kugira ngo babarongore kugira ngo bakomeze kuguma iwabo.

Igihe dukesha iyi nkuru yaganiriye na bamwe mu batuye muri aka gace biyemerera ko uyu muco w’abakobwa baha amafaranga abahungu ngo babarongore uhari gusa ariko ngo benshi mu babanye muri ubwo buryo ingo zabo zitaramba.

Umukecuru witwa Mukankusi Maritha wo mu Kagari ka Rwamuhirwa yagize ati “Nyine umusore amuca amafaranga akurikije uko abona akuze umukobwa nawe akayamuha kugira ngo adakomeza kuguma iwabo yanga ko ashobora no kuzahabyarira.”

Umubyeyi w’abana batatu utifuje ko amazina ye atangazwa, nawe yemeza ko umugabo yamutaye ajya kwishakira undi mugore mu gihe yari yaramuhaye amafaranga kugira ngo babane.

Yagize ati “Byabayeho da! ubu ntabwo tukibana tumaze amaze imyaka ibiri yarantaye yishakiye undi mugore ufite ifaranga ngo ntiyabana n’umuntu udafite amafaranga hari abayafite.”

Yongeyeho ko ajya ababazwa cyane n’uburyo umugabo we yamutaye mu gihe yari yaramuhaye amafaranga ibihumbi 500Frw kugira ngo babane nk’umugore n’umugabo.

Umugabo witwa Ribaka Ephrem, we avuga ko adashobora kwemera ko umukobwa we aha amafaranga umusore kugira ngo amurongore.

Ati “Biriho rwose abakobwa aha bakwa abasore kugira ngo babarongore kuko abagabo babuze ku buryo benshi babyariye iwabo ariko njye ntabwo nabyemera kuko umukobwa wanjye si mubi ku buryo yakwa umuhungu.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyaruguru mu bitaro bya Munini havukiye impanga zifatanye (IFOTO)

Biteye agahinda! Hamaze kumenyekana amakuru ateye agahinda y’umuryango wagiye kuzana umurambo wawo kwa Muganga bikarangira bahawe umurambo utari uwabo bikamenyekana bararangije gushyingura -AMASHUSHO