Umukobwa umwe rukumbi wisanze mu mwuga wo gusobanura filime mu kinyarwanda ahanganye nandi mazina akomeye yakomoje ku bantu b’injiji banga ibikorwa bye bitwaje y’uko ari umukobwa.
Ni Ariane ukoresha amazina ya Ndabaga w’agasobanuye muri uyu mwuga we wo gusobanura filime.
Ndabaga mu kiganiro yagiranye na YEGOB yavuze ko uyu mwuga wo gusobanura filime yawutangiye muri 2020 yiyemeza kuwinjiramo kuko yabonaga nta gitsina gore cyitabiraga ibi kandi we akaba yariyumvagamo ubushobozi bwo kubikora.
Yakomeje avuga ko nubwo yinjiye muri uyu mwuga yahuye n’inzitane nyinshi zirimo n’abantu batumva ko umukobwa ashoboye.
Yakomeje agira ati ” mu byukuri n’ubwo ninjiye muri uyu mwuga sinabuze guhura n’ibinca intege kuko nk’ubu hari nk’abatanga filime ku mihanda batajya bemera izange bitewe n’uko ndi umukobwa, gusa ubu uko biri hari aho navuye hari naho ngeze kuko ubu hari benshi bamenye kandi ntago niteguye gucika intege.”
Ndabaga yasoje asaba abantu bagifite ubujiji nk’ubwo bwo kumva ko umugore cyangwa umukobwa adashoboye baca ukubiri nabyo ahubwo bo bakareba ibikorwa bye aho kwita kuwo ari we.