in

Umukobwa umeze nk’umwana muto kandi afite imyaka 20 arashaka kuzakorera umuryango we ibidasanzwe (Amafoto)

Hariho abantu bamwe bavutse bafite ubumuga ariko nubwo bimeze bityo, barimo gukora cyane kugirango bagere ku nzozi zabo, niko bimeze kuri Josephine ufite imyaka 20 ariko akaba asa nk’umwana.

Nk’uko tubikesha Afrimax English, Josephine yavukanye imiterere izwi nka dwarfism kandi kubera iyo mpamvu, ntashobora gukura.

Josephine avuga ko se yamutereranye kubera ubuzima bwe kandi nyina yakoze ibishoboka byose ngo amuvure ariko ntiyabishobora kubera amafaranga.

Nk’uko nyina abitangaza ngo Josephine ntabwo yashoboraga kugenda ubwo yari akiri umwana kugeza agize imyaka itandatu. Nyuma yajyanywe mu bitaro kugira ngo bamuvure ariko byaranze kugeza afite imyaka 11.

Nubwo yanyuze muri ibyo bintu byose, Josephine aracyari umukobwa wishimye cyane kandi yizera ko azaha umuryango we ubuzima bwiza.

Josephine yatangaje ko yari afite inzozi zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru, gusa ariko yari azi ko atazemerwa bitewe n’ubuzima bwe bityo akaba  yarahisemo kuba umuganga.

Josephine ntiyashoboraga kwiga ishuri akiri muto kubera imiterere ye, gusa kuri ubu yiga mu mwaka wa gatandatu.

Nubwo afite uburebure buke, Josephine arakora cyane kugirango afashe nyina, arateka, arasukura kandi azanira nyina inkwi.

Josephine yavuze ko yizeye kuzaba umuganga mwiza kugira ngo ashobore gukiza abarwayi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi Paul pogba yakiriwe nk’umwami iwabo muri Guinea

“Harabakobwa hano urusha ikibuno” Semuhungu akomeje kuvugisha benshi kuri Twitter nyuma yo gushyira hanze amataye ye