Umukobwa Ufite Iminwa Minini Ku Isi Afite Gahunda yo Kuyongeresha Nyuma Yo Kwiteza Inshinge Inshuro 27

Umukobwa witwa Andrea Ivanova w’imyaka 24 ukomoka i Sofia muri Bulgaria niwe ufite iminwa minini kwisi ariko akaba akomeje kuyongera aho amaze kwitera imiti ku minwa ye inshuro 27.

Uyu Ivanova yizeye ko uko azakomeza kwitera inshinge bizamufasha kugira iminwa minini cyane maze igasa niyi gipupe cyitwa Bratz Doll.

Uyu mukobwa kandi aherutse kujya kwa muganga ashaka ko bongera isura ye, aho byamutwaye arenga amayero 500.