Nyuma y’aho umuhanzi R Kelly akatiwe gufungwa imyaka 30 ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, kuri ubu habonetse undi mugore uvuga ko yamusambanyije inshuro nyinshi akiri umwangavu.
Umukobwa witwa Jane wahoze yarabyawe muri batisimu n’umuhanzi R Kelly yatanze ubuhamya bw’uko uyu muhanzi yamufashe ku ngufu inshuro zitabarika akiri umwangavu.
Uyu mugore ubu ugize imyaka 37 yatanze ubu buhamya nyuma yuko uyu muhanzi akatiwe imyaka 30 y’igifungo ishobora kongerwa mu gihe ubuhamya bukakaye nk’ubu bwamuhama.