in

Umukiriya yaguze ibiryo muri resitora mu gihe ari kubirya mu isosi n’inyama asangamo igitsina cy’umuntu

Umukiriya yaguze ibiryo muri resitora i Kampala mu gihe ari kurya asanga mu isosi harimo igitsina bivugwa ko ari icy’umwana w’umuhungu.

Byabaye ku wa Kane w’icyumweru dusoje, uyu mukiriya utaratangajwe amazina, ubwo yageraga muri resitora yatumijeho ibyo kurya bigizwe n’umuceri, ibitoki bikaranze ndetse n’inyama z’inka ziherekejwe n’isosi.

Mu gihe yarimo arya, yageze ku nyama ziri mu isosi asangamo ibyo avuga ko ari igitsina cy’umuhungu ukiri muto.

Akimara kubona inyama y’amayobera yatabaje Polisi ya Kampala maze iza kureba iyo nyama idasanzwe maze ita muri yombi nyiri resitora ndetse n’umukozi watanze ibyo biryo. Mu gihe iperereza rikomeje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ikinamo Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yatangiye Shampiyona inyagirwa imvura y’ibitego bituma ihita ijya ku mwanya wa nyuma

Umwana muto cyane Manishimwe Gilbert kuri telefone, yasabye Perezida ikintu gikomeye cyane cyatumye benshi bamwita umunyabwenge