Umukire warufite ama Hotel akomeye mu Rwanda yitabye Imana.
Emmanuel Rusera wubatse izina mu bijyanye n’amahoteli, yitabye Imana ku wa 28 Gashyantare 2023, azize uburwayi.
Itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we, rivuga ko “Ndamutsa Rusera Emmanuel yatabarutse tariki 28 Gashyantare 2023, ndetse ko ikiriyo kiri kubera mu rugo rwe i Nyarutarama.”
Rusera ni we nyir’amahoteli ari mu izina rya Gorilla mu Rwanda. Mu 2012 yafunguye hotel yitwa Gorilla Golf i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe yavuze ko igitekerezo cyo gushora imari, yagikomoye ku nyigisho za Perezida Kagame, usaba Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, kwishakira uburyo bibeshaho badategereje inkunga ziva ku baturage b’ibindi bihugu bivugwa ko bikize.