in

Umukinnyi yasibye ubukwe bwe ajya gusinyira ikipe yohereza umuhagararira mu bukwe

Ntibikunze kubaho kuba umugeni yasiba ubukwe bwe agahitamo kohereza umuntu umuhagararira mu bukwe ariko kubwo impamvu byose birashoboka.

Umukinnyi witwa Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yemeye gusiba ubukwe bwe yohereza murumuna we kumuhagararira kugira ngo adatakaza amahirwe yo kugurwa n’ikipe yo muri Sweden.

Uyu mukinnyi wakinaga mu Bushinwa,kuwa 22 Nyakanga nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Malmö nyuma y’aho ageze muri Suwede mbere y’aho bakamusaba kujya mu mwiherero kandi yari afite ubukwe kuwa 21 Nyakanga.

Uyu mukinnyi yavuze ko arajwe ishinga no kwitwara neza muri iyi kipe nshya kandi ko azazana umugore we bakabana muri Suede kandi ko azamukunda akamukundwakaza bakabana neza cyane.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yibutse bikomeye umuhanzi Yvan Buravan mu gitaramo cye(Video)

Umusore yatunguranye arongora umukobwa nyuma y’imyaka 12 amwambitse impeta