Nyuma yo kugira ibyago agapfusha papa we, ikipe ya Kiyovu Sports yihanganishije Hakizimana Félicien mu byago yagize.
Iyi nkuru mbi yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023.
Amakuru YEGOB twamenye, avuga ko papa wa Hakizimana Félicien uzwi ku izina rya Cannavaro yazize uburwayi.
Kiyovu bagize bati “Umuryango wa Kiyovu Sports twifatanyije na Cannavarro mu kababaro ko kubura Papa. Imana imwakire mu bwami bwa yo.”
Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’imoso yaje muri Kiyovu Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, avuye muri Marine FC yazamuriyemo izina rye mbere yo kuza gukina i Kigali.