in

Umukinnyi wa Rayon Sports yamaze guhabwa ibihano bikomeye nyuma y’imyitwarire mibi

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports umaze igihe agaragaza imyitwarire idahitse Moussa Camara yamaze gufatirwa ibihano n’umuyobozi bw’iyi kipe.

Hashize igihe uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali ashwanye na Haringingo Francis utoza iyi kipe aho byavuzwe ko Moussa Camara yabwiye umutoza ko ntabushobozi afite bikababaza cyane ubuyobozi ndetse n’umutoza ariko yamaze guhabwa ibihano nyuma y’icyo gihe cyose.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumenyesha rutahizamu Moussa Camara ko ahagaritswe igihe kitazwi nyuma y’imyitwarire mibi ndetse n’agasuzuguro gakabije yagaragaje.

Ibi bije nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yaraye ikinnye n’ikipe ya Intare FC ukaza kurangira Rayon Sports ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wa mbere w’igikombe cy’amahoro uyu mwaka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele
Kabasele
1 year ago

Rayon Sport ni umuryango mwiza uhana abana cg abandi banyamuryango Bose bakosheje. Camara rero niyicishe bugufi yumvire, yubahe abayobozi nk’uko nabo bamwubaha bityo ikipe irushe ho kwiyubaka ari nako ishimisha abakunzi bayo. Ni agerageze acishe bugufi ibintu byose ni mu bwiyoroshye bishoboka!

Munegiste
Munegiste
1 year ago
Reply to  Kabasele

Ubwose uribuhombe ninde, ko aribuhanwe Ikipe igakomeza kumuhemba kd adakora?
Ibintu byose ntibikemurwa no guhana ahubwo akenshi bikemurwa no kudafunga umutwe kumpande zombi abashwanye bombi bakaganirizwa then hakabaho ubwiyunge.
C’est tout 👌

Indyo buri mukobwa cyangwa umudamu agomba kurya mugihe cy’ukwezi kw’imihango

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Rayon Sports yongeye kwemeza abakunzi b’umupira w’amaguru