Umukinnyi wa Filime wamenyekanye muri Black Panther ni umunyarwanda byemewe n’amategeko.
Winston Duke wamamaye muri sinema cyane cyane muri filime ‘Black Panther’ yakinnyemo yitwa ‘M’Baku’ yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Uyu mugabo ukomoka muri Trinidad and Tobago ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’iminsi mike agaragaye mu muhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi ku nshuro ya 19.
Winston Duke ni umwe mu bantu 23 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu Mbere. Indahiro ye yakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.
Ni umuhango wanagaragayemo ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Winston Duke ni umuhungu wa Cora Pantin witabye Imana mu Ukwakira 2022 afite imyaka 66.