Umukinnyi wa filime Igihozo Alliah umaze kwamamara mu ruhando rwa sinema Nyarwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye akora byo gufasha yanenze cyane ndetse abwiza ukuri abantu bamwita umujura n’abafasha abana bagendeye ku masura yabo. Uyu mukobwa amaze kugira uruhare runini cyane mu gufasha aho yihurije hamwe n’abandi bantu bashyiraho gahunda yo gufasha cyane cyane abanyeshuri, yavuze ko ababajwe n’abamwita umujura.
Aganira na Yago TV Show yagize ati” hari ikintu nshaka kubwira abantu kandi cyambabaje cyane, niba ushaka gufasha umuntu mufashe n’umutima wawe wose, naho kunyita umujura kandi ari njyewe ufite abantu ushaka gufasha, ubuse uba wumva namumarira iki? Abana akenshi nkunda gufasha cyangwa se abo ntuma bafasha baba bafite amadeni ku ishuri, ntago bishoboka ko ku ishuri umwana bamuha indangamanota atarishyuye”.
Arira yagize ati:” ariko niba uje gufasha umwana, ukaba utamufasha ngo utarareba indangamanota ye ngo urebe ko ari umuhanga, rwose birutwa no kubyihorera kuko nta mutima wo gufasha uba ufite, kuko no guhindura ubuzima bw’umwana byo ubwabyo bishobora gutuma atsinda kandi yatsindwaga, ibyo tubifitiye ingero nyinshi ariko kuvuga ko utafasha umwana ngo nuko utabonye indangamanota ye ukabifata nk’ubujura?”.
Alliah yakomeje avuga ko hari n’abamubwira ko amafaranga yabo aba yabavunnye ati” hari n’abambwira ko amafranga yabo aba yabavunnye, ibyo ndabizi cyane kuko nanjye ndayakorera ariko mu gihe ufite umutima wo gufasha ntago ari ngombwa ngo umbwire ko amafranga avuna”.