in

Umukinnyi Rayon Sports yahaye uruhushya ngo ajye iwabo ntabwo akozwa ikintu cyo kugaruka muri iyi kipe nubwo Haringingo Francis amushaka cyane

Umukinnyi w’umunyampahanga ukomoka mu gihugu cya Tanzania Ramadhan Kabwili ntabwo kugaruka muri Rayon Sports bishoboka kubera kubura ibyangombwa.

Uyu mukinnyi kuva imikino yo kwishyura yatangira ntabwo aragararara mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports irimo gukoresha kugeza ubu kubera ko yabuze ibyangombwa bimwemerera gukorera hano mu Rwanda ndetse n’ibindi byagombaga kumugira umukinnyi w’iyi kipe.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mukinnyi nyuma yo kuba atarimo kugaragara mu bakinnyi iyi kipe irimo gukoresha kugeza ubu, ntabwo azongera no gukinira iyi kipe uko byagenda kose cyane ko n’ibyangombwa yari akeneye yarabibuze ikipe ya Rayon Sports iramwihorera.

Umutoza Haringingo Francis wazanye Ramadhan Kabwili, yagaragaye akoresha cyane uyu muzamu ndetse no mu gihe Hakizimana Adolphe yabaga ari muzima, nawe aheruka gutangaza ko kugaruka k’uyu musore bigoye kubera ibi byangombwa yagiye gushaka yabuze.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino ifitanye n’ikipe ya Police FC tariki 31 werurwe 2023, uzaba ari umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni igitangaza, Umurwayi wari urembye cyane yamaze iminsi itatu muri Ambulance atari yagera ku bitaro

Umuhanzi Drama T ari kwitegura kuva mu Burundi akigira i Burayi guhiga amafaranga