in

Umukecuru yapfanye n’umugabo we yari agiye kurohora mu mazi

Akenshi muri iki gihe nibwo abantu bakunze gusohoka cyane bagakunda no kujya ahantu hari amahumbezi habafasha kuruhuka neza.

Diana Shamash, ufite imyaka 80, yasimbukiye mu mazi yambaye imyenda kugira ngo agerageze gufasha umugabo we w’umukire w’imyaka 82 witwa David ubwo bari mu biruhuko nk’abashakanye mu majyepfo y’Ubufaransa.

Abaturanyi babo bari biteguye kuza gusangira ifunguro n’uyu mugabo w’Umwongereza “mwiza” bavugije inzogera yo gusaba karibu babura ubakingurira.

Abantu bahageze barakomanga babura ukingura hanyuma biha karibu baciye aho babonye hose bahaheze basanga imirambo ibiri ireremba mu mazi.

Bapimwe basanga umugabo yagize ikibazo cy’umutima naho umugore we yari yambaye ndetse n’inkweto bigaragara ko yari aje kumutabara.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kate Bashabe yavuze impamvu atajya yerekana umukunzi we (video)

Umugabo yishe umugeni we mu bukwe bwabo