in

YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

Umukecuru w’indaya waryamanye n’abagabo ibihumbi 500 birangiye afashe icyemezo kitoroshye.

Umukecuru w’imyaka 76 wari umaze imyaka myinshi akora uburaya yatangaje ko yafashe icyemezo kitoroshye cyo kureka uburaya nyuma yo kuryamana n’abarenga ibihumbi 500.

Muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, indaya y’icyamamare Beatrice Thompson wiswe “3$”, yatangaje ko yasezeye ku mirimo y’uburaya nyuma y’imyaka 54 akora uyu mwuga, aho abakiriya basaga 500.000 banyuzwe na serivisi yabahaye, ndetse barimo n’abaperezida bane bayoboye Amerika.

Beatrice Thompson w’imyaka 76 wiswe “3$” kubera igiciro yacaga abagabo igihe yatangiraga gukora umwuga w’uburaya, yahise amenyekana nk’umwe mu beza muri uyu mwuga mu gihe gito yari awumazemo. Ihuriro ry’abakora umwuga w’uburaya muri Nevada ryamwise “Indaya y’umwaka” (“Sex Worker of the Year”) inshuro cumi na zirindwi hagati ya 1969 na 1992 ndetse yahawe ishimwe k’uruhare rwe muri uyu mwuga abona igihembo cya “Lifetime Achievement Award” mu 2011.

Uyu mukecuru avuga ko akiri muto yakiraga abakiriya barenga 50 ku munsi.

Mu magambo ye yagize ati’“Nkiri muto, nashoboraga guhaza abagabo 50 kugeza 100 ku munsi. Nihaye intego ko nzagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni mbere yuko njya mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko nyuma naje gutakaza ubwamamare ku buryo byatwaye imyaka micye y’inyongera kugira ngo mbigereho. ”

Kuba agiye mu kiruhuko, Beatrice Thompson arashaka kuvugana n’umuryango wa Guinness World Records kugira ngo amenyekane kandi ashimirwe ibyo yagezeho ku kuba yararyamanye n’abagabo benshi ku isi, ndetse yatangaje ko umunsi Guiness World Records yamugize indaya ya mbere ku Isi aribwo azatangaza amazina y’abaperezida 4 bayoboye Amerika yaryamanye nabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umusore yakoreye mama we kuri Noheli byakoze ku mitima y’ababyeyi benshi(Video)

Menya uko Tombora y’amatsinda ya CAF Confederation Cup yagenze