in

Umukecuru w’imyaka 82 wari wapfuye yazutse agiye gushyingurwa

Umugore yazutse agiye hari kuba imihango yo ku mushyingura
Umugore yazutse agiye hari kuba imihango yo ku mushyingura

Ku itariki 4 Gashyantare 2023 nibwo umukecuru w’imyaka 82  yari yabitswe n’ibitaro bya Water’s Edge Rehab and Nursing Center biherereye Port Jefferson  muri Brookhaven muri leta ya New York ko yashizemo umwuka.

Inkuru dukesha ikinyamakuru  CBS News  cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America  ivuga ko ngo uyu mukecuru yari yabitswe n’ibitaro  hagana saa tanu n’iminota 15 (11:15) umurambo we ugahita ujyanwa O.B David Funeral Home muri Miller Place ahagombaga kubera ikiriyo n’indi mihango yo gushyingura  .

Icyakora ubwo abantu bari mu kiriyo bitegura gushyingura ku isaha ya saa munani z’umugoroba batunguwe no kubona umukecuru ari muzima ,ari guhumeka bahita bihutira ku mujyana kwa muganga kugirango yitabweho.

CBS ikavuga ko hataramenyakana niba ikibazo ari abaganga bihutiye gutangaza ko uyu mukecuru yitabye Imana cyangwa ari ikindi kibazo .

Umugore yazutse agiye hari kuba imihango yo ku mushyingura
Umugore yazutse agiye hari kuba imihango yo ku mushyingura

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto 5 y’indobanure y’abakobwa beza b’i Kigali bafana Kiyovu Sport

Manchester United yatangaje urutonde ruvuguruye rw’abakinnyi izifashisha muri Europa League