Umukecuru ufite imyaka hafi 100 MUKANEMEYE Madeleine yatangaje benshi ubwo bamubazaga kwikipe ye ya mukura niba yayivaho agafana indi kipe we yavuze ko niyo mukura yavaho yakomeza akayifana.

Uyu usibye kuba ariwe mu fana ukuze mu Rwanda akomeje gushimisha benshi mu bikorwa agenda akora ku bibuga bitandukanye bishimangira ko ariwe mu fana wa Mukura wa mbere.
Yakomeje avuga ati:”iyaba ndi uwuyivaho mba narayivuyeho kera kuko na za Rayon zampaye amafaranga ngo nzifane ariko ndabyanga”
Yakomeje avuga ko mukura ariyo yonyine kipe azi kandi niyo yabyirutse afana rero yumva ko ntayindi mpamvu yatuma ava kuri mukura.
Abajijwe kuyandi makipe yavuze ko ayumva gutyo gusa we yemeje ko ikipe azi neza ari mukura yonyine kuko ninayo abiwabo bose bafanaga