in

Umujyi wa Kigali wasubije umugenzi utega imodoka mu buryo bwa rusange wabajije ibura ry’imodoka muri Gare ya Downtown

Umujyi wa Kigali wasubije umugenzi utega imodoka mu buryo bwa rusange wabajije ibura ry’imodoka muri Gare ya Downtown.

Umwe mu batega imodoka mu buryo bwa rusange, yagejeje ikibazo cye ku mujyi wa Kigali yifashishije urubuga rwa X.

Yagize ati: “City of Kigali, Muraho neza city of Kigali ese mwaba muzi kuriki kibazo cya transport. Cyiri kuri rinye ya downtown_gisozi_kagugu. Bari baduhaye Kivu belt zo kunganira izisanzwe zikora. None ngo jali company yarazirwanyije ubu ikitwa kubona imodoka byarongeye biba urucabana.”

Umujyi wo uvuga ko Leta y’u Rwanda yongereye imodoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali mu kwihutisha ingendo. Kandi ko Kivu Belt nayo iri mu bigo bitwara abagenzi mu Mujyi kandi iracyahakorera. Ntabwo Jali Transport ifite ububasha bwo kwirukana abandi.

Usoza wemezako burarushaho gukurikirana ishyirwa mubikorwa ryabyo.

Report

What do you think?

2.9k Points
Upvote Downvote

Written by OLIVIER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza watuvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Uhuye na Perezida wamusaba iki? “  iki kibazo cyabajwijwe umukobwa w’Umurundi avuga ko yamusaba kumuhobera, kibazwa n’Umunyarwanda ariko ikintu yavuze cyagaragaje ko imitima y’Abakobwa bo mu Rwanda yashiriye muri iPhone – videwo

Ifoto y’umunsi : Hakim Sahabo yemereye umufana mukuru ko bafatana agafoto – Amafoto