in

Umujyi wa Bujumbura uri mu bihe biteye ubwoba

Umujyi wa Bujumbura wugarijwe n’ubushyuhe bukabije aho ibipimo byazamutse ku kigero cyo hejuru kuruta uko byari bimeze mu minsi ishize.

Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Mutarama abatuye umujyi wa Bujumbura, bugarijwe n’ubushyuhe buri hejuru cyane ku gipimo kitaribwabeho mbere muri aya mezi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ubushyuhe buri ku kigero cya dogere 32C by’umwihariko hakaba hari icyuka gishyushye cyane.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko umwuka ushyushye bidasanzwe utari umenyerewe mu ntangiriro z’umwaka mu Burundi.

Bavuga ko byitezwe ko ubu bushyuhe burushaho kwiyongera hirya no hino mu gihugu bukaba bwagera kuri dogere 40C.

Uretse umujyi wa Bujumbura hari utundi duce twibasiwe n’ubu bushyuhe nka Cibitoki n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urwego rw’imikinire Heritier Luvumbu ariho rwatumye abafana ba Rayon Sports bacika ururondogoro nyuma yo kureba imyitozo ye ya mbere

Umugabo yishe mushiki we aramwishyingurira