in

Umujura yibye inka y’umuturage ahabwa igihano giteye ubwoba

Umujura wo mu gihugu cya Kenya yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kwiba inka y’umuturage aho yahise arogeshwa atangira kujya arisha ubwatsi ndetse atangira kugenda nk’andi matungo yose.

Uwatanze aya makuru yavuze ko uyu   mujura yabaga mu mutwe w’abagizi ba nabi bibye inka bakiba n’amaduka muri Trans Nzoia.

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko ibi byabaye nyuma y’ibyumweru bibiri umuhinzi wo mu gace ka shimo la Tewa abuze ikimasa cye hanyuma abajura bakibye bakibagira mu ishyamba ryegereye iwe.Uyu muhinzi yaje kuvuga ko azaha isomo rikomeye abamwibiye inka.

Amakuru avuga ko uyu mugabo uregwa  yaje kwerekeza aho icyo kimasa kiciwe agatangira kujya arisha ibyatsi no kugenda bunyamaswa. Ari nabyo byatumye abantu bemeza ko yazize inka y’abandi yibye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Umukinnyi wa Manchester United yakoreye umukunzi we biteye agahinda (Video)

Stromae n’umubyinnyi Rubix Noel wagaragaye muri Papa outai bisanze hamwe nyuma y’imyaka 7 (video)