Umujura witwaje intwaro yagiye kwiba bank ya Fifth Third Bank iherereye South Wacked Drive mu mujyi neza wa Leta ya Chicago ,ku muhanda wa Madison arasa umugabo w’imyaka 59 wari ushinzwe kuyirinda ku bw’amahirwe ntiyakwitaba Imana.
Inkuru dukesha ikinyamakuru WGN 9 ivuga ko uyu mujura yateye iyi bank mbere gato y’isaha ya saa cyenda z’umugoroba kuwa 4 , akiba amafaranga yambaye imyenda ihisha isura ye ,ushinzwe kurinda bank yamubona ,uwo mujura agatangira ku murasa ari naho yakomerekeye.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uwo mujura yahise atoroka aciye mu idirishya rya bank yabanje kurasa , ari nako namwe mu mafaranga yari yibye yanyanyagiraga ava mu mufuka we umuyaga uyazamura mu kirere,mu gihe uwo musaza warindaga bank we yahise avurirwa aho yarasiwe.