in

Umuhungu n’umukobwa basanzwe bapfiriye aho barara muri Kaminuza.

Abanyeshuri babiri bakomoka mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Awka ukaba uhereye mu majyepfo ya Nigeria, muri Kaminuza Nnamdi Azikiwe University bakaba basanzwe bapfiriyw aho barara muri Kaminuza

Aba banyeshuri bakaba baje kugaragara nyuma y’uko aho bari bari urugi rwaho rufunguwe ku ngufu kuko ababyeyi bari bababuze byose bikaba byarabaye ku cyumweru.

Iyo mirambo yabo banyeshuri babiri ikaba yarasanzwe mu cyumba cya mbere cy’aho abanyeshuri barara aho benshi bakunze kwita Hostel.

Abo banyeshuri babiri umuhungu n’umukobwa bakaba bari bamaze igihe barikumwe kuko uko byagaragaraga bari bamaze nk’iminsi ibiri bari kumwe, umukobwa akaba ari Adaeze ndetse ababyeyi be bakaba batangarije Polisi ko bari bamaze igihe bamuhamagara gusa akaba atitabaga.

Ababyeyi basobanura ko nyuma y’uko bababuze batangiye gutangira gushaka bifashishije abacunga unutekano wa Kaminuza( security) barangije bageze k’urugi basanga rurakinze bahita bahitamo kurumena, nyuma nibwo binjiye nasanga baryamye mu cyumba bapfuye.

Umuvugizi w’igipolisi muri Reta ya Awka DSP Ikenga Tochukwu akaba yavuze ko aba banyeshuri bashobora kuba bishwe n’umwuka uglhumanye bahumetse ubwo bari bari muri iki cyumba uwo mwuka ukaba ari Carbon Monoxide ukaba wavaga muri Moteri yari iri hafi ahingaho.

Gusa ubushakashatsi buracyakomeje ndetse haracyapimwa imibiri yabo (autopsy) kugirango harebwe neza jeza icyateye urupfu rwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibinyamakuru na YouTube Channel zisebya ba Miss zahawe gasopo.

Umuriro watse hagati ya Adil Mohammed n’umunyamakuru Kazungu claver