in

Umuherwe wa mbere ku isi byamenyekanye ko yabyaranye n’umukozi we mu ibanga rikomeye

Umunyemari ukomeye akaba n’umuherwe wambere ku isi Elon Musk, byemejwe ko yabyaranye impanga n’umukozi ukora muri kompanyi ye.

Byemejwe ko nyiri kompanyi Tesla ndetse na Space X Elon Musk yabyaranye impanga na Shivon Zilis, usanzwe ari umukozi muri kompanyi ye, biyongera ku bana 7 yarasanzwe afite bituma uyu mugabo agira abana 9.

nkuko tubikesha ikinyamakuru The Business Insider, aya makuru ya menyekanye mu kwezi kwa 4 muri uyu mwaka, ubwo basabaga urukiko guhindura amazina y’abo bana bagahabwa izina rya se Musk ariko bakanagumana izina rya mama wabo Zilis, urukiko ruza kubibemerera mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka turimo.

Zilis yatangiye gukora muri kompanyi z’uyu muherwe muri 2017, aho yakoze muri Tesla ndetse no muri Neuralink ari naho agikora kugeza ubu. mbere yo kuba umukozi muri izi kompanyi z’uyu muherwe yari yarakoze mu bindi bigo bikomeye nka Bloomberg ventures capital fund ndetse no muri IBM.

Si ubware uyu muherwe abyara impanga, kuko no muri 2004 nabwo yabyaranye impanga n’uwahoze ari umugore we Justine Wilson. umwe muri izo mpanga wamenyekanye ku izina rya Xavier Musk, yasabye urukiko ndetse rumwemerera, guhinduza amazina akitwa Vivian Jenna Wilson ku mpamvu yuko atarakibana na se umubyara ndetse akaba atarifuzaga n’icyabahuza nk’izina bari basangiye.

Abandi bana Musk yabyaranye na Justine Wilson harimo Nevada witabye imana akiri muto muri 2002 n’impanga z’abahungu batatu (triplets) aribo Kai, Saxon na Damian bavutse muri 2006.

Musk kandi afite abandi bana babiri, umuhungu n’umukobwa yabyaranye n’umunyamuziki ukomeye witwa Claire Boucher uzwi ku izina rya Grimes mu buryo bwo guhuza intanga bakishyura umuntu ubatwitira buzwi nka surrogate.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akubwana ntikabura, uko Mbappe yitwara muri PSG birasekeje (Video)

Ally Soudi yagaragaye arimo kubyinana ingwatira na Madamu we (video)