Umuraperikazi Melissa Viviane Jefferson wamamaye nka Lizzo, yajyanywe mu nkiko n’abahoze ari ababyinnyi be 3 bamushinja ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabakoreye mu myaka ibiri ishize.
Ibi birego byatanzwe mu rukiko rwisumbuye rw’i Los Angeles tariki 1 Kanama 2023 birimo ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, idini n’amoko, ivangura, gukubita no gufunga umuntu mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu bigize inyandiko aba babyinnyi batanze bavuga ko Lizzo yagiye abahatiriza inshuro nyinshi gukora ku mabere y’abandi babyinnyi bagenzi babo mu bihe bitandukanye, yabahatirije kujya mu bitaramo byiganjemo ibikorwa by’urukozasoni akabasaba kubyina bambaye ubusa.
Ibindi bigaragaza mu nyandiko ishinja uyu muhanzikazi harimo kubafata nabi no gutonesha bamwe ubwo yari mu bitaramo bizenguruka Umugabane w’i Burayi.
Uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki wa Pop ntacyo aratangaza kuri ibi birego ashinjwa n’aba babyinnyi be.