in

Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye asomana n’umukobwa mugenzi amutera imitoma.

Umuhanzikazi Babo ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye asomana n’umukunzi we w’umukobwa mugenzi we ndetse amutera imitoma y’abakundana.

Amafoto ya Babo

Uyu muhanzikazi utuye mu Budage yagaragaje umukobwa bakundana ku munsi we w’amavuko.

Uyu mukobwa yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza we n’undi mukobwa bari mu rukundo basomana byimbitse ndetse hari n’aho bigaragara ko bakoze ubukwe gusa yo bigaragara ko ari iya kera.

Aya mafoto yanditseho amagambo y’urukundo yifuriza uyu mukunzi we isabukuru nziza.

Ati “Buri munsi turi kumwe ngukunda birushijeho kandi ndakwifuriza isabukuru nziza.”

Babo n’umukobwa uvuka ku mugore w’Umunyarwandakazi n’umugabo w’Umudage. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye cyane cyane Ich Liebe Dich.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku bari mu rukundo:Menya ibimenyetso SIMUSIGA byakwereka ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutajegajega.

Young Grace yongeye kwereka umwana we ko amukunda cyane.