Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda Laura Kabasomi Kakoma wamamaye nka Somi, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yegukanye igikombe cy’umuhanzikazi ufite ijwi ryiza (Best Vocal Performance Award) mu byatanzwe muri Jazz Music Awards 2022.
Ibi bihembo bigamije gushimira abubakiye inganzo yabo ku njyana ya Jazz. Byatanzwe mu birori bikomeye byabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Shoreditch Town Hall mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia, ku wa 20 Ukwakira 2022.
Umuhanzi utanga icyizere mu muziki wa Jazz, Georgia Cécile yaciye agahigo yegukana ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi w’ijwi ryiza w’umwaka (Vocalist of the Year) n’icy’umuhanzi w’umwaka mu Bwongereza (UK Jazz Artist of the year), yegukanye binyuze mu matora y’abakunzi b’umuziki.
Umuhanga mu kuvuza igikoresho cya Saxophone, Chelsea Carmichael yegukanye igihembo cy’umuhanzi wigaragaje mu gihe gito (Breakthrough Act Of The Year), Blackbird yegukanye igihembo cya ‘International Jazz Act of the year), Mica Millar yegukana ‘Soul Act of the year’, umuhanzi mu njyana ya Blues n’umucuranzi wa gitari, Christone ‘Kingfish’ Ingram yegukana igihembo cya Blues Act Of The Year.
Somi yanditse kuri konti ye ya Twitter, agaragaza ibyishimo yatewe no kwegukana iki gihembo. Yavuze ko yacyegukanye abicyesha album ye aherutse gushyira ahagaragara yise ‘Zenzile’. Avuga ko wari umugoroba mwiza kuri we, ari kumwe n’inshuti, abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki, abajyanama be mu muziki no mu buzima bwa buri munsi.