Umuhanzikazi nyarwanda usigaye ukorera ubushabitsi mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Sunny, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko mbere y’uko yinjira mu muziki yahuye n’ibintu bimubera amayobera.
Ubwo yendaga kuza mu Rwanda, yari kuza n’indege ya Malaysia baje kuyihindura bayitwara China noneho abagombaga kugenda na yo barabahindurira we agenda na Ethiopian, ya ndege yari kugendamo yaje kuburirwa irengero. Ni imwe yaburiwe irengero muri 2014 irimo abagenzi 370.
Sunny yemeje ko nyuma yahamagawe na Illuminate inshuro nyinshi ayoberwa umuntu waba waratanze nimero ye.
Ati “Hari telefoni yo muri Afurika y’Epfo yigeze kumpamagara nsanga ni iya Illuminate, barambwira ngo witonde igihe ugiye guhamagara iyi nimero, noneho iyo nimero ikajya impamagara buri munsi, noneho nkibaza ni inde watanze nimero yanjye urumva uhura n’abantu benshi ntiwamenya.”
Arongera Ati “Bambajije imyaka, aho mvuka ndababeshya, kuva icyo gihe naje kubura ibitotsi mara igihe ntasinzira, nsinzira ku manywa ijoro nkarara ndeba, nyuma birashira ni nabwo naje kugira za nzozi.”
Nyuma yaje guhura n’umusore wamuhaye miliyoni 5 z’amadorali ngo bajye gukorana ariko bamusaba gusiga umugabo we akazamugaragaza yamaze kuba icyamamare.
Ati “Nyuma haje umusore arambwira ngo anjyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo njyane n’umwana wanjye, umugabo wanjye mute ariko ngomba gutandukana n’umugabo, hanyuma bagomba kumpugura imyaka 3 ntaza muri Afurika maze bakajya bampa miliyoni 5 z’amadorali ku mwaka, ndabyanga, nti se ko umugabo ari uwanjye barambwira ngo ntabwo wakerekana umugabo utarafata Grammy nugera muri Grammy nibwo uzamuzana, no mu bitaramo ntiyemewe.”
“Bambwira ko ngomba kugenda ahantu hose nkahura n’ibamamare byo muri Hollywood kubera ko njye mbere hose nakoranye n’aba bantu hari byinshi bya bo nanze nko mu rugendo rwo kwerekana imideli no gukina filime, nkatwe tuzi ibya Nyabingi urumva ntabwo umuntu yakubwira ngo ugende ukate ihene wisige amaraso ya yo, bakora imihango njye ntazi.”