in

Umuhanzikazi Marina na Yvan Mpano bangiwe kwinjira ahari kubera umuhango wo kwibuka Yvan Buravan (Videwo)

Umuhanzikazi Marina Deborah na mubyara wa Yvan Buravan, Yvan Mpano bangiwe kwinjira ahari kubera umuhango wo kwibuka Yvan Buravan witabye Imana mu cyumweru cya shize.

Kuri uyu munsi wo ku wa Kabiri nibwo habaye umuhango wa kwibuka Yvan Buravan, akaba ari nabwo Marina na Yvan Mpano basubijwe inyuma n’inzego z’umutekano kubera abantu bari babaye benshi.

Umunyamakuru Yago ni umwe mu babajwe no kuba aba bahanzi basubijwe inyuma, yagize ati “Biteye isoni n’ikimwaro kubona umupolisi asubiza abahanzi inyuma  baje gusezera umuhanzi mugenzi wabo!ni ryari tuzavuga ibi bintu bikumvwa koko?kuki umuhanzi asuzugurwa?Kuki?Kuki?Kuberiki umuhanzi? Gusa nyuma y’ibyo byose urukundo Imana ikunda Umuhanzi rurahambaye,USHIMWE MANA!

Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubona ibyo Yago yanditse yahise imusubiza igira ati “Muraho. Aya makuru mutangaje ntabwo ariyo, abasubijweyo ntabwo hashingiwe ku mwuga bakora ahubwo byatewe n’ubushobozi bucye bw’aho kubakirira.”

“Turabagira inama yo kujya mwumvira amabwiriza muhabwa n’abapolisi mu gihe bari mu kazi. Murakoze.”

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwe mu byamamare bitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Yvan Buravan

Mu mugoroba wo kwibuka #YvanBuravan, ababyeyi ba Yvan Buravan bashyikirijwe igihembo (video)