in

Umuhanzikazi Fille Mutoni yarwanye inkundura n’umukoresha we.

Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yarwanye na bosi wa Martin Entertainment rubura gica mu bikekwa ko yaba yabitewe no kuba ibiyobyabwenge yigeze gukoresha, byaba byongeye kumugaruka.

Ugblizz ivuga ko Fille yigeze gukoreshaho ibiyobyabwenge, ajya muri rihabu (Rehab) bamufasha kubirwanya gusa ngo ” Biherutse kongera kumugaruka, afata bosi wa Martin Entertainment, bararwana rubura gica.”

Uru rubuga ko ruvuga ko Fille yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, “Yarwanye na bosi we ubu kontaro ye ikaba yamaze guseswa.”
Hari amakuru ko Fille wari waramaze gutandukana na manaja we wari n’umugabo we, Edwin Katamba, yaba yarasubiye mu biyobyabwenge.
Ibi bivuze ko imwe mu mishinga y’uyu mugore yari yatangiye gukora ngo yongere kuboneka mu ruhando rwa muzika, igihe kuba ihagaze muri ibi bihe.

Fille abinyujije kuri instagram ye akaba yahakanye ko yaba yasubijwe mu kigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge nkuko byahwihwiswaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video irimo ubukwe bwa Rocky yagiye hanze

Umunyamakuru Bac T yakoze ubukwe (Amafoto)