in

Umuhanzikazi Camilla Cabello asutse amarangamutima ye nyuma yo kurira ikirunga bwa mbere hano mu Rwanda

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Camila Cabello yanejejwe n’ubuzima bw’ingagi zo mu Birunga mu karere ka Musanze, ubwo yazisuraga mu biruhuko bisoza umwaka yagiriye mu Rwanda.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Camila Cabello yavuze uko yatangajwe n’ubuzima bw’ingagi nyuma yo kuzisura mu misozi miremire yo mu Rwanda, ashima byimazeyo abagira uruhare mu kubungabunga ibi byiza.

Ati “Sinatekerezaga mu nzozi zange ko umunsi umwe nzatembera imisozi, nkabasha kureba n’amaso Silverback (ingagi y’ikigabo).”

Camila Cabello yashimiye abantu bose bagira uruhare mu kubungabunga ingagi cyane cyane abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.

Ati “Nakunze cyane iki cyanya n’abantu twahahuriye. Warakoze cyane Bigirimana Francois.”

Uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake mu Isi, yavuze ko ari umwe mu banyamahirwe ku isi kuba yaragize amahirwe yo gusura Pariki y’Ibirunga akihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda muri rusange.

Camila Cabello mu ruzinduko rwe mu Rwanda yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, akaba yashimye umuhate, kwihangana n’ubutwari bw’abanyarwanda nyuma y’amateka bagize akomeye.

Yagize ibihe byo gutembera mu Kinigi, aho ahura n’umunyabugeni Harera Credo Boris wanamuhaye impano yo kumushushanya mu gihe gito bamaranye.

Ku wa 31 Ukuboza 2022 nibwo Camila Cabello yasuye ingagi zo mu birunga mu Kinigi mu Karere ka Musanze, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu ibanga kuko rutigeze rumenyekana mbere y’uko we abitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi Rutahizamu wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Congo yamaze kugera mu Rwanda aho agiye gusanga Heritier Luvumbu muri Rayon Sports

Amagambo ya nyuma Papa Benedicta XVI yavuze mbere yo kwitaba imana yakoze k’umarangamutima y’abakatorike