in

Umuhanzikazi Bwiza yavuze akari ku mutima we bwa mbere agiye gutaramira i Burayi

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yatangaje ko afite amatsiko yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo yatumiwemo ku mugabane w’uburaya mu Bubiligi.

Ku munsi wo kuwa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, ni bwo byatangajwe ko Bwiza yongewe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Kenny Sol na Okkama.

Iki gitaramo kizaba ku wa 4 Werurwe 2023 mu Mujyi wa Bruxelles aho bazagihuriramo n’umunyarwandakazi uvanga imiziki Dj Princess Flor.

Bwiza mu magambo ye yagize ati “Ndishimye cyane! Kuko ni ubwa mbere ngiye kujya mu mahanga ya kure. Kandi nanjye niteguye kubaha igitaramo cyiza. Sinjye uzabona umunsi ugeze.”

Uyu muhanzikazi usanzwe ukorera umuziki we muri Kikac Music ni ubwa mbere we na Okkam na Kenny Sol bagiye gutaramira mu Burayi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hejuru yo kubuzwa amanota atatu abafana ba APR FC bakubitiwe intosho i Gisenyi!

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye gasopo umutoza nyuma yo gusuzugura ibikorwa iyi kipe yari igiye gukora