in

Umuhanzikazi Barbara Teta uzwi cyane nka Babo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yamutwaye akayabo

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Barbara Teta uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Babo ubu akaba atuye mu gihugu cy’ubudage yashize hanze indirimbo yamutwaye akayabo k’amafaranga. Iyi ndirimbo ifite amashusho ari ku rwego ruhambaye ije ikurikirana n’iyitwa Friday yakoranye na musaza we.

Umuhanzikazi Barbara Teta uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Babo

Mu kiganiro YEGOB yagiranye na Babo yadutangarije ko mu mishinga afite mu minsi iri imbere harimo kurangiza album ye ya mbere izasohoka umwaka utaha. Akaba yijeje abakunzi be ko atazabatenguha kandi ko icyo agamije ari ukwereka abanyamahanga ko mu Rwanda hari umuziki kandi mwiza.

Umuhanzikazi Babo

Babo yasoje atubwira ko ashimira cyane ababyeyi be uburyo bakomeza kumufasha mu kuzamura impano ye ndetse anasaba abakunzi be gukomeza kureba indirimbo ye nshya kuri YouTube yakorewe amajwi na Producer Pastor P ikaza gukorerwa amashusho na Director Julien Bmjizzo.

  • FRIDAY – Indirimbo ya Babo afatanyije na musaza we, Charmant

https://www.youtube.com/watch?v=UrQbXTaGl8E

  • Your Problem – Indirimbo nshya ya Babo ari nayo yamutwaye akayabo k’amafaranga

https://www.youtube.com/watch?v=StWiOMnBnq4

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Asinah wahoze ari umukunzi wa Riderman yongeye kuzunguza ikibuno yambaye impenure abasore barabya indimi (VIDEO)

Irebere ikintu KIDASANZWE kandi gihenze cyane uyu mukinnyi ukomeye wa Rayon Sport yemerewe n’umukunzi we bigatera benshi kwifuza amahirwe yagize