Ariel Wayz ugiye gutaramira mu Burundi ku nshuro ye ya mbere, yageze i Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2022 aherekejwe n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha mu bikorwa bya muzika.
Byitezwe ko Ariel Wayz azakorera igitaramo i Burundi ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 ahitwa ‘Jardin du peuples’, kwinjira bikazaba ari ibihumbi 10FBu mu myanya isanzwe, ibihumbi 20FBu mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 100FBu ahisumbuyeho (VVIP).
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Merchior Ndadaye i Bujumbura, Ariel Wayz yahawe ikaze n’abarimo abanyamakuru b’i Burundi.
Ariel Wayz agiye gutaramira i Burundi akurikira abandi bahanzi barimo Chris Eazy, Bruce Melodie, Social Mula na DJ Brianne baherutseyo.
Ariel Wayz azwi mu ndirimbo nka Away yakoranye na Juno Kizigenza, Bad, Depanage n’izindi zitandukanye.