Ni kenshi abahanzi nyarwanda ndetse n’abatunganya amajwi n’amashusho bakunze kuvuga ko iyo umuhanzi inzoga cyangwa se ikindi kiyobyabwenge bimufasha kugira imbaraga no kubasha kujya mu nganzo neza, indirimbo ikazasohoka iryoheye ugutwi.
Abafite iyi myumvire akenshi bikunze kurangira babaye imbata z’ibiyobyabwenge ndetse n’ibisindisha maze inzozi zo kuba abahanzi bakomeye zikarangirira aho.
Mu kiganiro Alyn Sano yagiranye na kimwe mu binyamakueu byo muri Uganda yasubije Sano yagize ati « Ibihe ntazibagirwa muri studio ni igihe nageragezaga kunywa inzoga bitewe n’ikigare kugira ngo ndebe ko zampa imbaraga mu gihe cyo gufata amajwi y’indirimbo ariko nahise nsinzira nyuma yo kuyinywa ».
Alyn Sano yavuze ibi yabikoze abikoreshejwe n’ikigare ariko avuga ko nyuma yaho atongeye kubikora kuko icyo gihe anywa inzoga yahise asinzira ndetse no kuririmba ntiyabikora.