Umuhanzi umaze kuba ikirangirire uhogoza imitima y’abanyarwanda benshi yivugiye ukuntu yari agiye kwiyahura
Omah Lay wamamaye mu muziki w’afurika yavuze ko agahinda gakabije no kwiheba yagize byatumye ashaka kwiyahura akiyaka ubuzima.
Omah Lay wazamutse mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2020 yavuze ko kimwe mu byamuteye gukomeza kubaho ari uguhanga indirimbo kugira ngo asane n’imitima y’abandi bihebye.
Yagize Ati “Nari hafi yo kwiyahura, ni ukuri byari byandenze […] Ariko natekereje ko ngomba gukomeza kubaho kugira ngo mfashe abantu kuva ahantu nka hariya. Bisaba umuntu ukomeye kuba yajya muri biriya bihe akaba yakwandika indirimbo.”
Uyu muhanzi nubwo atatangaje icyamuteye ibi bibazo, yavuze ko kuba mu bihe by’umwijima byamufashije gukora umuziki ukwiye kuri buri wese.