Nyuma y’iminsi itari mike ishize Diamond Platinmuz na Zuchu bavugwa mu rukundo rw’ibanga, abo bahanzi bombi bakomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga ndetse no gushyira benshi mu rujijo.
Diamond Platinmuz na Zuchu bizihizanyije Noheli y’umwaka ushize, abantu babonye abo bombi byatangiye gucyeka ko icyahuje abo bombi kitari umuziki gusa ahubwo ngo haba hiyongeyemo n’urukundo.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14 Gashyantare 2022 wari umunsi ufatwa nk’uwa bakundana. Kuri uwo munsi Diamond Platinmuz na Zuchu bahuriye mu gitaramo kimwe aho baje no guserukana ku rubyiniriro. Icyo gitaramo kiswe’Mahaba Ndi Ndi Ndi’.
Ubwo Zuchu yazamukaga ku rubyiniriro agiye gutaramira abari bitabiriye icyo gitaramo, akigera ku rubyiniro Zuchu yahise amanuka mu bafana ahantu yahise ahurira na Diamond Platinmuz wari wa mwiteguye neza mu myambaro y’umutuku urimo n’umukara muke.
Zuchu agihura na Diamond Platinmuz mu bafana byatangiye kuririmbira abari bitabiriye icyo gitaramo aho Zuchu ari we waririmbaga mu gihe Diamond Platinmuz yari yamugwatiriye ibintu byazamuye impaka muri rubanda ku ikihishe inyuma y’umubano wa Zuchu na Diamond Platinmuz.
Diamond Platinmuz na Zuchu nta wari werura ku mugaragaro ngo avuge iby’urukundo ruvugwa hagati yabo. Muri icyo gitaramo Diamond Platinmuz yabajijwe kuri Zuchu aho yaje gusubiza ko Zuchu ari umuhanzi we gusa ukiri muto kandi ufite impano.
Ubwo Diamond Platinmuz na Zuchu bari bataramiye abari bitabiriye icyo gitaramo ‘Mahaba Ndi Ndi Ndi’. Mu bari bitabiriye icyo gitaramo hari harimo uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platinmuz ari we, Wema Sepetu, bakundanye kuva 2010 kugeza 2014.