Umwe mu bantu ba hafi mu ikipe isanzwe ikorana na The Ben yahishuye ko uyu muhanzi aherutse kugirana ibiganiro na sosiyete Sony Music igiye kumufasha kureberera inyungu ze, kugurisha no kumenyekanisha ibihangano biri kuri album ye nshya.
Nubwo amasezerano bamaze kumvikanaho atarasohoka, hari amakuru avuga ko Sony Music yemeranyije na The Ben gukorana kuri album ye nshya, iyi ikaba iriho indirimbo zirimo iyo yakoranye na Diamond, Sautisol, Otile Brown n’abandi banyuranye.
Amasezerano ya The Ben na Sony Music yatangiye kuvugwa mu minsi ishize ubwo hatangiraga inkuru zivuga ko uyu muhanzi yaba agiye gukorana indirimbo na Diamond.
Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko iyi ndirimbo kimwe n’izindi zigize iyi album nshya zamaze gushimwa n’ubuyobozi bwa Sony Music bwanamaze kwiyemeza gukorana na The Ben.
Bityo indirimbo yakoranya na Diamond izajya hanze mu gihe cya vuba bikozwe na Sony music .
For sure