Umuhanzi nyarwanda Sintex uzwi mu ndirimbo nyinshi mu ijwi ryihariye zigakundwa n’abatari bacye yari amaze igihe cyingana nk’umwaka adasohora indirimbo gusa muri icyo gihe cyose ntiyari yorohewe.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda yavuze ko yagize icyibazo cy’agahinda gakabije ku buryo inshuti ze zahafi zahise zibona ko yahindutse maze atangira gukina umupira, akajya jimu kugira ngo arebe ko yabyiyibagiza ariko biranga.
Yavuze ko muri icyo gihe ababyeyi be n’inshuti ze ntacyo zari kumufasha dore ko ngo yagiye gushaka abamufasha kurwanya indwara nk’izo ariko biranga.
Akomeza avuga ko muri ibyo bihe bigoye yabonye imbaraga z’Imana ngo kuko niyo yamufashije kubisohokamo nyuma yaje guhita ahimba indirimbo ishima Imana ahita anahitirira alubumu ari guteganya gusora.
Ikintu gitangaje Sintex yavuze ko atajya yandika indirimbo ngo kuko iyo ashaka gusohora indirimbo ajya muri studio agatera imironko indirimbo ikarangira.