in

Umuhanzi Rema uheruka mu Rwanda aravugwa mu rukundo n’umuhanzi umurusha imyaka itanu yose

Umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema, ukomoka mu gihugu cya Nigeriya akomeje kuvungwa mu rukundo rukomeye n’undi muhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Nigeria Tems

Uyu muhanzikazi Tems ari mu bakomeye dore ko yananditse amateka yo gukorana indirimbo na Drake ndetse na Wizkid umwe mu banyafurika bakunzwe ndetse no ku migabane y’indi y’isi nka Amerika ndetse n’ahandi.

Rema yavutse mu mwaka wa 2000 aho ubungubu afite imyaka 22 naho Tems akaba amurusha imyaka itanu kuko we afite imyaka 27.

Ibi bikomeje kuzamuka ny’uma y’uko Rema ashyize hanze ifoto ya Tems akayikurikiza amagambo aca amarenga ko yaba ari mu rukundo, ndetse akaba yaranahinduye ifoto ya profile ye akayisimbuza ifoto ya Tems.

Abakurikiranye uyu musore bakomeje kumugira inama bamubwirako yaba ari nyirasenge ahubwo bamugira inama yo kubireka akishakira abandi bafite ubwiza buruta ubwa Tems.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wa Bruce Melodie yamwuhiye amazi akoresheje umupira buhirisha imodoka (Videwo)

Breaking News: Rayon Sports imaze gusinyisha umwataka mushya (Amafoto)