Umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema, ukomoka mu gihugu cya Nigeriya akomeje kuvungwa mu rukundo rukomeye n’undi muhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Nigeria Tems
Uyu muhanzikazi Tems ari mu bakomeye dore ko yananditse amateka yo gukorana indirimbo na Drake ndetse na Wizkid umwe mu banyafurika bakunzwe ndetse no ku migabane y’indi y’isi nka Amerika ndetse n’ahandi.
Rema yavutse mu mwaka wa 2000 aho ubungubu afite imyaka 22 naho Tems akaba amurusha imyaka itanu kuko we afite imyaka 27.
Ibi bikomeje kuzamuka ny’uma y’uko Rema ashyize hanze ifoto ya Tems akayikurikiza amagambo aca amarenga ko yaba ari mu rukundo, ndetse akaba yaranahinduye ifoto ya profile ye akayisimbuza ifoto ya Tems.
Abakurikiranye uyu musore bakomeje kumugira inama bamubwirako yaba ari nyirasenge ahubwo bamugira inama yo kubireka akishakira abandi bafite ubwiza buruta ubwa Tems.