in

Umuhanzi Rayvanny yibasiye bikomeye Harmonize washatse gusambanya umwana na nyina.

Hashize iminsi havugwa uburyo umuhanzi Harmonize wo muri Tanzaniya yifuje gutereta umukobwa w’uwari umukunzi we Kajala Masanja, ndetse bikarangira bashwanye, kuri ubu umuhanzi mugenzi we, Rayvanny yamunenze bikomeye kubw’amakosa mabi yakoze.

Rayvanny ni we wahishuye ko Harmonize ubwo yari mu rukundo na Kajala, yashatse kuzajya aryamana n’uwo mukobwa kandi ngo yamwohererezaga amafoto y’ubwambure bwe.

Kuri Instagram, Rayvanny ati ” Isi igira ibitangaza byinshi gusa sindabona umuntu utangaje nkawe muvandimwe Harmonize. Ni muntu ki ushobora gushaka kubana n’umwana na nyina ndetse ugashyiramo imbaraga nyinshi kugeze ubwo wohereje ubusa bwawe ntano gutinya isura ufite muri sosiyete,…”

Yakomeje agira ati ” Birandenga iyo nkomeje kugutekereza, ufite roho itangaje.”

Rayvanny avuga ko Harmonize atigeze atekereza kuri kompanyi nyinshi akorana nazo ku buryo yibaza uko biza kugenda kuba uyu muhanzi ” yasebeje abagore by’umwihariko abagore.”Asanga Harmonize yarahemukiye Kajala.

Ati ” Ntiwigeze utekereza ku mubyeyi wakwiyegereje, akakwereka umuryango, urashaka kwegukana umukobwa we yibyariye?”

https://www.instagram.com/p/CNiaJeqjCpT/?igshid=1ox1co6zf8qhd

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Meddy yagaragaye asomana n’umukunzi we anamubwira ikintu gikomeye.

Wa muhinde uvuga ikinyarwanda ahishuye ibyo inkumi zikomeje kumukorera.