Umuhanzi Nfasis wo mu gihugu cya Domonican yatunguranye mu bukwe bwe yambaye bidasanzwe , bamwe babanza kwibaza niba yahatirijwe gukora ubukwe cyangwa ari ubushake bwe nk’icyamamare.
Uyu muhanzi yagiye mu bukwe bwe yambaye ikabutura ,amasogisi na bodaboda by’umweru ,mu gihe hejuru yari yambaye umupira ,imbere yambariyemo isengeri y’umweru ku buryo uwabirebye yashoboraga gutekereza ko yabihatirijwe.
Ku rundi ruhande ariko Diana Vargas de Garcia washakanye na Nfasis we yari yambaye bisanzwe nk’uko abandi bageni bambara igihe bakoze ubukwe ,ndetse we wabonaga afite akanyamuneza bitandukanye n’umugabo we banasanzwe bafitanye umwana w’umukobwa.
Ikindi cyagaragaye ni uko igihe basabwaga kwifotoza ,Nfasis byagoranaga kubona aseka cyangwa ngo arebe muri camera ,ibyongeye gushimangira ko ashobora kuba yakoze ubukwe atashakaga nubwo ntawuzi neza icyabimuteye.