in

Umuhanzi Eddy Kenzo yateje akajagari gakomeye mu mujyi wa Kampala(Amafoto-Videwo)

Umuhanzi Eddy Kenzo yateje akajagari gakomeye mu mujyi wa Kampala.

Eddy Kenzo ukubutse mu bihembo bya Grammy Awards yakiriwe bidasanzwe ubwo abanya Uganda benshi baje kumwakira ku kibuga cy’indege bishimira insinzi y’umudali atahanye.

Eddy Kenzo wanditse amateka akomeye yo kuba umuhanzi wa mbere ukorera umuziki we muri Uganda wahataniye ibihembo bya Grammy yatunguwe no kubona uburyo yakiriwe akigera i Kampala.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege cya Entebbe wari wuzuye imodoka n’abamotari benshi bishimiye agahigo uyu muhanzi yagezeho.

Eddy Kenzo yinjiye mu bahataniye ibi bihembo bya Grammy kubera indirimbo ‘Gimme Love’ yahuriyemo na Matty B ukorera umuziki we muri Amerika.

Gusa n’ubwo igihembo yahataniraga atacyegukanye yatahukanye umudali wa zahabu yahawe nk’igihembo cy’uwahatanye.

Amashusho Eddy Kenzo yakirwa..

 

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo ni indege yo kubutaka! Perezida wa Rayon Sports yaparitse imodoka ye i Bugesera abantu barumirwa – AMAFOTO

Umubano wihariye wari hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz washyizweho akadomo