in

Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria yariye kuri kimwe mu bicuruzwa by’umunyarwanda Sina Gerard asigara yikomba iminwa

Mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga hatigise bitewe n’amashusho mato ya Burna Boy umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika n’Isi, wavuze ko aho agiye hose yitwaza urusenda rwitwa ‘Akabanga’ rukorerwa mu Rwanda.

Ni amagambo Burna Boy yavugiye mu kiganiro Later with Jools Holland gitambuka kuri BBC Two, avuga ko urusenda rwiswe ‘Akabanga’ rukorerwa mu Rwanda, rwamuryoheye ku buryo budasanzwe.

Burna Boy yavuze ko aho agiye hose yitwaza urusenda rw’Akabanga kubera uburyohe bwarwo. Yabivuze ubwo Jools Holland yari amubajije niba hari ikintu akunda kwitwaza kenshi iyo ari mu rugendo cyangwa afite ibitaramo hirya no hino ku Isi.

Mu gusubiza, Burna Boy yagize ati: “Ohh mugabo, nitwaza urusenda. Hari urusenda rwitwa Akabanga niba nibuka neza, umushongi w’Akabanga uraryoha cyane, ni yo ukihumurije wumva utazi uko ubaye. Nta kintu na kimwe narya katarimo.”

Urusenda “Akabanga” rukorerwa mu Rwanda mu Ikigo gifite inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi cya Enterprise Urwibutso [Ese Urwibutso] cy’umushoramari Sina Gerard.

Sina Gerard yabwiye inyaRwanda dukesha iyi nkuru ko ubu butumwa bwamugezeho ndetse ashimira byimazeyo Burna Boy akomeza avuga ko ari ibintu by’agaciro cyane ndetse ko bitanga icyizere ku byo bakora. Yongeyeho ko bidatanga icyizere kuri we gusa, ahubwo ko ari ku gihugu muri rusange.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Patyno avuze ubuzima busharira yaciyemo amarira azenga mu maso yakoreraga 500frw umunsi wose

Uncle Austin yihenuye kuri Rusine bikomeye avuga nimpamvu abantu batazi yateye charly na Nina kuva mu Rwanda