Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu yesheje umuhigo yahize ari kumwe na Yvan Buravan akiriho, wo kwitabira siporo yo gusiganwa ku maguru.
Ni umuhigo aba bahanzi bombi bahize ndetse banahana isezerano ku wa 4 Gicurasi 2022, biyemeza guhana umukoro wo kujya bakora imirimo imwe ni imwe isaba imbaraga nyinshi, bagamije gukora siporo.
Icyo gihe Yvan Buravan yahisemo kujya muri Gym, mu gihe Andy Bumuntu we yahisemo kujya yitabira siporo yo gusiganwa ku maguru.
Ibi nibyo byatumye Andy Bumuntu yitabiriye isiganwa rya rya Kigali International Peace Marathon 2023, kugira ngo yese isezerano ry’umuhigo yagiranye na Yvan Buravan.
Kuri uyu wa 11 Kamena 2023 nibwo Andy Bumuntu yitabiriye isiganwa rya Kigali International Peace Marathon 2023, mu gice cya Half-Marathon mu ntera y’ibilometero 21, akoresha 1h59’, gusa ntiyahiriwe, kuko iki gice cyegukanwe n’umunya-Kenya amusizeho iminota 56.