in

Umuhanzi Alan Rukundo yatangaje ikintu kidasanzwe cyamubayeho nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “SORRY”

Alan Rukundo umwe mu bahanzi nyarwanda barimo kugenda bigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda batari bake muri iyi minsi kubera indirimbo ye yise SORRY anaherutse gusohorera amashusho mu minsi ishize.

Alan Rukundo

Nkuko yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na YEGOB, Alan Rukundo yavuze ko nyuma yuko amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye SORRY, hari umuntu (utifuje ko tumuvuga izina) wayumvise ikamufasha kwiyunga n’umukunzi we bari bamaze igihe bafitanye amakimbiranye. Nyuma yo kwiyunga, uyu muntu yaje kureba Alan Rukundo aramushimira cyane ndetse anamusaba gukomereza aho akora indirimbo zigira inama abantu mu buzima busanzwe kuko arizo zifasha abantu gukemura ibibazo bitandukanye bagenda bagira hirya no hino.

Alan Rukundo

Kanda hano ubashe kureba amashusho y’indirimbo SORRY ya Alan Rukundo

https://youtu.be/c6_n95kcTkk

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo yo kutiheba Arsene Wenger yakoze ku mitima y’abafana ba Arsenal ndetse agatera ubwoba amakipe yose yo mu Bwongereza

Social Mula yatunguye benshi ubwo hagaragaraga ifoto ye arimo gusomana n’inkumi babyaranye